Ubuyobozi bwa Mega Global Link bwatangaje ko bagiye kugeza ishami ry’isoko ry’ikoranabuhanga ‘Mega Global Market’ i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakazashyirwa ibiro n’iduka bifasha abakenera ibicuruzwa na serivisi kubibona batavunitse.
Isoko rikorera ku ikoranabuhanga ‘Mega Global Market’ rinafite amaguriro acuruza ibicuruzwa bitandukanye biva mu nganda ziri mu Bushinwa, Amerika no mu Buhinde.
Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Link, Dr. Francis Habumugisha yatangaje ko isoko rya Mega Global Market rikomeje kugaba amashami kugira ngo serivisi zihabwa ababagana zihute kandi bashobore gukorera amafaranga.
Ati “Tugiye gufungura hano Mega Global Market tubazanire bya bicuruzwa byacu byiza birindwi hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko twabikoze muri Canada, mu Rwanda, tugiye kubikora n’i Burayi, tubazanire serivisi nziza zirindwi n’imashini zifasha kugorora umubiri zacu nziza zirindwi”
Muri serivisi iki kigo gitanga harimo gutembera ariko umuntu anishimisha, kujya kwiga mu bihugu nka Amerika, Canada n’i Burayi, abagenda bagiye mu kazi mu bihugu bitandukanye, abajya kwivuza kandi byose bagufasha kugera ku byo ukeneye.
Yahamije ko gukorana na Mega Global Market biha abantu amahirwe yo gukoresha ibicuruzwa byo mu nganda zitandukanye, kubona imashini nziza zifashishwa mu kugorora umubiri no gukoramo ubucuruzi.
Ati “Ushobora kugiramo konti yawe niba turi New York nk’icyicaro cyacu gikuru wowe ugahagararira imijyi ikurikiyeho, niba turi Toronto muri Canada, wahagararira imijyi ikurikiyeho, niba tugiye gufungura igihugu kimwe i Burayi wahagararira ibindi bihugu, tukaguha ibicuruzwa byacu, imashini na serivisi kandi dushobora kugukopa ukazajya wishyura buhoro buhoro.”
Yavuze ko habamo n’amahitamo y’uko umuntu agira sisiteme ye bituma ibicuruzwa bisohoka mu mazina ye mu gihe abishatse, byose bikuzurizwa mu masezerano bagirana imbere ya noteri.
Icyicaro gikuru cya Afurika kizaba kiri mu Rwanda. Mega Global Market ifite inyunganiramirire z’umwimerere zirindwi zirinda uburwayi kandi zifite ibyangombwa by’ubuziranenge byemewe n’ibigo bitandukanye ku Isi.
Harimo kandi imashini zikandakanda umubiri zihereye mu birenge n’ibindi bice by’umubiri amaraso agakwirakwira umubiri wose, intebe ziringaniza amagufwa y’umugongo, izifasha imitsi, amagufwa n’ingingo, ibikangura umubiri n’izindi zigezweho.